00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yatangaje icyago cyugarije ikiremwamuntu kurusha ibindi mu Isi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 10 March 2025 saa 01:38
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intwaro za kirimbuzi ari cyo kintu kibangamiye ikiremwamuntu ndetse ko zikwiriye gukurwa mu bubiko bw’ibihugu aho guhugira mu by’ihindagurika ry’ikirere.

Ibi yabigarutseho ku wa 9 Werurwe 2025 mu kiganiro yagiranye na Fox News, avuga ko abahanga mu bijyanye n’ikirere bahangayikishwa n’amazi make ashobora kwiyongera ku nyanja ariko bakirengagiza ingaruka zishobora kuva mu ntambara ishobora kwifashishwamo intwaro kirimbuzi.

Yagize ati “Bavuga ubushyuhe bukabije ku Isi, kandi bakavuga ko amazi y’inyanja aziyongeraho santimetero 0,31 mu myaka 300 iri imbere. Ariko nta muntu n’umwe wigeze uvuga ku ntwaro kirimbuzi.”

Uyu mugabo yavuze ko mu bantu bahozaga mu kanwa ingaruka z’ihinduka ry’ikirere barimo na Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika.

Ati “Nakurikiranye Biden imyaka myinshi avuga ko ikibazo gikomeye cyaturuka ku mihindagurikire y’ibihe. Nanjye nti ’oya’ ikintu gikomeye ni ukwicara ahantu hari ibisasu kirimbuzi mu bihugu bitandukanye.”

Muri manda nshya ya Trump yafashe umurongo wo kurwanya ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi ndetse aherutse gusaba ibihugu bizitunze kuzirimbura.

Donald Trump yavuze ko ibisasu by'ubumara ari cyo kibazo kibangamiye ubuzima bwa muntu mu Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .