Ibi yabigarutseho ku wa 9 Werurwe 2025 mu kiganiro yagiranye na Fox News, avuga ko abahanga mu bijyanye n’ikirere bahangayikishwa n’amazi make ashobora kwiyongera ku nyanja ariko bakirengagiza ingaruka zishobora kuva mu ntambara ishobora kwifashishwamo intwaro kirimbuzi.
Yagize ati “Bavuga ubushyuhe bukabije ku Isi, kandi bakavuga ko amazi y’inyanja aziyongeraho santimetero 0,31 mu myaka 300 iri imbere. Ariko nta muntu n’umwe wigeze uvuga ku ntwaro kirimbuzi.”
Uyu mugabo yavuze ko mu bantu bahozaga mu kanwa ingaruka z’ihinduka ry’ikirere barimo na Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika.
Ati “Nakurikiranye Biden imyaka myinshi avuga ko ikibazo gikomeye cyaturuka ku mihindagurikire y’ibihe. Nanjye nti ’oya’ ikintu gikomeye ni ukwicara ahantu hari ibisasu kirimbuzi mu bihugu bitandukanye.”
Muri manda nshya ya Trump yafashe umurongo wo kurwanya ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi ndetse aherutse gusaba ibihugu bizitunze kuzirimbura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!