00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasubitse imisoro ihanitse yashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Mexique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko yabaye ahagaritse icyemezo cyo guca umusoro wa 25% ibicuruzwa byinjizwa muri Amerika bivuye muri Mexique kubera ikiganiro cyiza yagiranye na Perezida Claudia Sheinbaum Pardo.

Icyemezo cya Trump cyasubitswe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Trump yari yashyizeho imisoro ya 25% ku bicuruzwa bikomoka muri Canada na Mexique kubera abimukira benshi binjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorewe ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo bemeranyije ko yohereza abasirikare ibihumbi 10 ku mupaka wo mu Majyaruguru.

Ati “Izo ngabo zizaba zishinzwe guhagarika iyinjizwa ry’ikiyobyabwenge cya fentanyl n’abimukira binjira binyuranye n’amategeko mu gihugu cyacu.”

Impande zombi kandi zemeranyije ko abashinzwe ububanyi n’amahanga, imari n’ubukungu bazagirana ibiganiro birambuye bigamije ubwumvikane burambye.

Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abinyujije ku rukuta rwa X yemeje ko izo ngabo za Mexique zizoherezwa ku mupaka.

Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byazamutse ubwo Donald Trump yashinjaga ubufatanye n’imitwe ishinjwa gukora ibyaha, Mexique ikabitera utwatsi.

RT yanditse ko Amerika, Canada na Mexique bikorana ubucuruzi bwo ku rwego ruhanitse kuko nyinshi mu modoka zigurishwa muri Amerika ziba zarateranyirijwe muri ibyo bihugu byombi, harimo ibikoresho bibarirwa hagati ya 30% na 50% bikomoka muri Canada cyangwa Mexique.

Donald Trump yavuze ko nyuma yo kuganira na Perezida wa Mexique, yabaye asubitse icyemezo cy'imisoro ihanitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .