Icyemezo cya Trump cyasubitswe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.
Trump yari yashyizeho imisoro ya 25% ku bicuruzwa bikomoka muri Canada na Mexique kubera abimukira benshi binjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorewe ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo bemeranyije ko yohereza abasirikare ibihumbi 10 ku mupaka wo mu Majyaruguru.
Ati “Izo ngabo zizaba zishinzwe guhagarika iyinjizwa ry’ikiyobyabwenge cya fentanyl n’abimukira binjira binyuranye n’amategeko mu gihugu cyacu.”
Impande zombi kandi zemeranyije ko abashinzwe ububanyi n’amahanga, imari n’ubukungu bazagirana ibiganiro birambuye bigamije ubwumvikane burambye.
Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abinyujije ku rukuta rwa X yemeje ko izo ngabo za Mexique zizoherezwa ku mupaka.
Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byazamutse ubwo Donald Trump yashinjaga ubufatanye n’imitwe ishinjwa gukora ibyaha, Mexique ikabitera utwatsi.
RT yanditse ko Amerika, Canada na Mexique bikorana ubucuruzi bwo ku rwego ruhanitse kuko nyinshi mu modoka zigurishwa muri Amerika ziba zarateranyirijwe muri ibyo bihugu byombi, harimo ibikoresho bibarirwa hagati ya 30% na 50% bikomoka muri Canada cyangwa Mexique.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!