The Tribune yatangaje ko uwo mugabo wari waririnze kujya mu itangazamakuru kuva yava ku butegetsi, yabivugiye mu nama y’Aba-Républicains yabereye i Florida ku wa 28 Gashyantare 2021.
Trump watanze imbwirwaruhame yikoma imiyoborere y’uwamusimbuye ku ntebe, Joe Biden, waje avuguruza amateka yari yarasinye, yavuze ko ishyaka rye rizasubirana ububasha bwaryo bwo kuyobora Amerika.
Ati “Ni dufatanya tuzasubirana [White House] tugire ubwiganze muri Sena maze perezida w’Umu-républicain yongere yegukane intsinzi mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Ndibaza uwo azaba nde? Uwo azaba nde ni cyo kibazo nibaza.”
Yikomye bagenzi be b’Aba- républicains bashyigikiye umugambi wo kumutakariza icyizere nyuma y’akaduruvayo abambari be bateje ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 6 Mutarama, aboneraho no kugaragaza ukuri ku bimaze iminsi bihwihwiswa ko agiye gushinga ishyaka rye.
Yakomeje ati “Dufite ishyaka ry’Aba-républicains kandi rigiye kunga ubumwe rinakomere kurusha uko byahoze. Nta shyaka rishya ndi gutangiza.”
Amakuru avuga ko 55% by’abari muri iyo nama bagaragaje ko Trump bazamuhitamo agahagararira ishyaka mu matora ya 2024.
Imiyoborere ya Trump mu myaka ine, yateje urunturuntu mu mateka y’igihugu n’abanyabigwi bamubanjirije kuri uwo mwanya. Yiyamamarije indi manda ariko aratsindwa, ahitamo kutemera intsinzwi no guhamagarira abamushyigikiye kwamagana ibyavuye mu matora.
Abadepite batoye umwanzuro wo kumutakariza icyizere ku buryo atazagaruka mu nzego z’ubuyobozi, ariko Sena ntiyemeza uwo mwanzuro kuko uruhande rwa Trump rwatsinze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!