USA: Sena yanze gutumiza abatangabuhamya bashya mu rubanza rwo kweguza Trump

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatanu Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoye bahakana ibyo gutumiza abatangabuhamya bashya no gukusanya ibimenyetso bishya mu rubanza rwo kweguza Perezida Donald Trump, bimuha amahirwe yo kugirwa umwere.

Ku majwi 51 kuri 49 sena ifite ubwihanze b’aba-Républicains yahigitse Aba-Démocrates ku cyemezo cyo gutumiza abatangabuhamya barimo uwari umujyanama wa Trump mu by’umutekano, John Bolton, bikekwa ko azi byimazeyo iby’igitutu bivugwa ko Perezida Trump yashyize kuri Ukraine asaba iperereza ku mudemokarate bashobora guhangana mu matora ya Perezida, Joe Biden.

Kwitwaza umwanya afite nka Perezida agategaka igihugu cy’amahanga gukora iperereza kuwo bazahangana, abademokarate babifata nk’amakosa akomeye akwiriye kweguza Perezida.

Kugira ngo abatangabuhamya bemerwe muri sena byasabaga ko nibura abasenateri bane b’aba-Républicains, batora bemera kumva abatangabuhamya, ariko n’ubundi mbere y’itora bamwe mu basenateri bari bamaze gutangaza ko batazabishyigikira.

Iryo tora riraca amarenga ko Trump azagirwa umwere na Sena yiganjemo abo mu ishyaka akomokamo.

Abademokarate bashakaga ko John Bolton, wavuze ko Trump yamwibwiriye ko agiye guhagarika ubufasha bwa gisirikare yageneraga Ukraine kugeza igihe izemerera gukora iperereza kuri Joe Biden aza akabivugira imbere yabo urubanza rukaba urucabana Trump akeguzwa.

Muri sena ya Amerika harimo aba-Républicains 53 n’aba-Démocrates 47. Abasenateri barateganya gusubukura urubanza rwa Trump kuri uyu wa Mbere, itora rya nyuma rikazaba ku wa Gatatu.

Sena yiganjemo abo mu ishyaka rya Trump yanze gutumiza abatangabuhamya bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .