00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yemeranyije na Putin gutangira ibiganiro bihagarika intambara muri Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 February 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeranya ko bagiye gutangira ibiganiro bigamije guhagarika intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.

BBC yanditse ko abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro kirekire kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, bemeranya ko amatsinda y’impande zombi agiye gutangira ibiganiro.

Trump abinyujije ku rubuga rwa ‘Truth Social’, yagize ati “Twemeranyije ko amatsinda yacu azatangira ibiganiro bigamije kuyihagarika vuba.”

Banagarutse kandi ku buryo bashobora kunoza umubano w’ibihugu byombi binyuze mu gusurana mu bihugu byabo.

Trump yavuze ko igihe kigeze ngo intambara yo muri Ukraine irangire kubera ko hamaze gupfiramo abantu benshi ndetse n’ibyangiritse bikaba ari byinshi.

Icyakora uyu muyobozi ntiyahishuye neza itariki azahuriraho na Putin ariko yabwiye itangazamakuru ko bazahurira muri Arabia Saoudite.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko iki kiganiro cyamaze hafi isaha n’igice kandi Perezida Putin ashyigikiye igitekerezo cya Trump cyo kongera gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo.

Trump yabwiye abanyamakuru muri White House ko bigoye ko Ukraine yasubirana ubutaka yambuwe n’u Burusiya mu 2014 ariko ko bishoboka ko hari ibice bimwe yasubizwa.

Zelensky nawe aherutse gutangaza ko yavuganye na Trump ku buryo bagarura amahoro arambye muri bihugu biherereye mu Burasirazuba bw’u Burayi bimaze igihe mu ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Trump yatangaje ko yemeranyije na Putin ko hatangira ibiganiro biganisha ku ihagarikwa ry'intambara muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .