00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byongerewe umusoro na Amerika bishobora kwihimura

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 3 March 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique, mu gihe ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa byongerewe 10% ku musoro byari bisanzwe bitanga. Icyakora ibi bihugu biri kwiga uburyo bishobora kwihimura kuri Amerika.

Ni iteka yashyizeho umukono avuga ko gushyiraho imisoro mishya bigamije kugabanya umubare w’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’amasaha make Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yahise avuga ko biteguye kwihimura kuri iki cyemezo bagashyiraho umusoro uhanitse ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, we yavuze ko Canada igiye gufata ingamba zikomeye ku misoro isoreshwa ibicuruzwa biva muri Amerika.

Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko igiye gutanga ikirego ku Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi no kureba uburyo bashyiraho ingamba zabo bwite, ariko ntiyatangaje urugero rw’umusoro ruzashyirwaho.

Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, Trump yagize ati "Uyu munsi nashyize mu bikorwa umusoro wa 25% ku bicuruzwa biva muri Mexique, 10% ku bicuruzwa by’ingufu biva muri Canada, n’inyongera ya 10% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa."

CNN yanditse ko kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, Mexique na Canada byinjira muri Amerika bishobora gutera intambara y’ubukungu.

Perezida wa Mexique na we yahise ategeka Minisiteri y’Imari gufata ingamba zikakaye ku bijyanye n’imisoro hashyirwa imbere inyungu za Mexique.

Amakuru avuga ko Mexique na Canada byombi bishobora kongera umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose bituruka muri Amerika.

Trump yashyize imisoro mishya ku bicuzwa biva muri Canada, Mexique n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .