00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yababariye abantu 1500 bateje imvururu muri ’Capitol’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2025 saa 11:32
Yasuwe :

Mu masaha make nyuma yo kurahirira kongera kuyobora Amerika, Perezida Donald Trump yasinye amateka atandukanye, arimo n’iryo kubabarira abantu barenga 1500 bafunzwe ku butegetsi bwa Joe Biden bashinjwa guteza imvururu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021.

Iteka Perezida Trump yasinye akigera mu biro bye rivuga ko Perezida yatanze “imbabazi zisesuye kandi nta bindi bisabwa ku bantu bose bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa impande yayo ku wa 6 Mutarama 2021.”

Iri teka kandi rigaragaza ko hari abantu 14 bagabanyirijwe ibihano.

Ubwo yarimo gusinya, Trump yagize ati “Twizeye ko basohoka iri joro, turabyizeye.”

Trump kandi yategetse urwego rw’ubutabera guhagarika ibirego byose bishingiye ku myigaragambyo yabaye, asobanura ko ari uburyo bwo gukosora amakosa yakozwe yo kutubahiriza ubutabera no kunga abatuye igihugu.

Ku wa 6 Mutarama 2021, bamwe mu bari bashyigikiye Trump bakoze imyigaragambyo, biroha mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bibwira ko bashobora guhagarika umuhango wo kwemeza ko Joe Biden ari we watsinze amatora, bamwe bangiza ibintu ndetse umwe muri bo araraswa ahita apfa.

Donald Trump utarigeze yemera ko yatsinzwe amatora ya 2020, yakunze kuvuga ko abakoze imyigaragambyo bakunda igihugu, agahamya ko urubanza baciriwe rufitanye isano na politiki.

RT yanditse ko mu bahawe imbabazi harimo na Enrique Tarrio wari uyoboye itsinda ryitwaga Proud Boys ryagize uruhare rufatika muri iyo myigaragambyo. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 22.

Abafungiwe kwigaragambiriza kuri Capitol bahawe imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .