Iteka Perezida Trump yasinye akigera mu biro bye rivuga ko Perezida yatanze “imbabazi zisesuye kandi nta bindi bisabwa ku bantu bose bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa impande yayo ku wa 6 Mutarama 2021.”
Iri teka kandi rigaragaza ko hari abantu 14 bagabanyirijwe ibihano.
Ubwo yarimo gusinya, Trump yagize ati “Twizeye ko basohoka iri joro, turabyizeye.”
Trump kandi yategetse urwego rw’ubutabera guhagarika ibirego byose bishingiye ku myigaragambyo yabaye, asobanura ko ari uburyo bwo gukosora amakosa yakozwe yo kutubahiriza ubutabera no kunga abatuye igihugu.
Ku wa 6 Mutarama 2021, bamwe mu bari bashyigikiye Trump bakoze imyigaragambyo, biroha mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bibwira ko bashobora guhagarika umuhango wo kwemeza ko Joe Biden ari we watsinze amatora, bamwe bangiza ibintu ndetse umwe muri bo araraswa ahita apfa.
Donald Trump utarigeze yemera ko yatsinzwe amatora ya 2020, yakunze kuvuga ko abakoze imyigaragambyo bakunda igihugu, agahamya ko urubanza baciriwe rufitanye isano na politiki.
RT yanditse ko mu bahawe imbabazi harimo na Enrique Tarrio wari uyoboye itsinda ryitwaga Proud Boys ryagize uruhare rufatika muri iyo myigaragambyo. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 22.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!