00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Perezida Biden yakirijwe amarira n’imiborogo by’ababyeyi b’ibibondo 19 byarasiwe i Texas

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2022 saa 02:26
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakirijwe uburakari, amarira n’imiborogo by’ababyeyi n’imiryango y’abana 19 barasiwe mu ishuri ry’incuke riherereye mu Mujyi wa Uvalde muri Leta ya Texas.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, ubwo Perezida Biden n’umugore we bari bagiriye uruzinduko muri uyu mujyi rugamije kwifatanya n’iyi miryango yabuze abana.

Perezida Biden n’umugore we bakirijwe umujinya w’umuranduranzuzi w’ababyeyi n’imiryango y’aba bana bishwe barashwe n’umusore w’imyaka 18 winjiye mu kigo cyabo agatangira kubamishamo amasasu.

Mu majwi aranguruye aba babyeyi bumvikanye babwira Biden n’abayobozi bari bamuherekeje bati “Gira icyo ukora”. Biden wari wicishije bugufi ndetse asa n’uwazenze amarira mu maso mu kubasubiza yagize ati “Ndabibasezeranya, nzagira icyo nkora."

Muri uru ruzinduko Biden yagiriye muri iri shuri ry’incuke rya ‘Robb Elementary School’ yashyize indabo ku rwibutso rwashyiriweho abana b’abanyeshuri ndetse arabunamira.

Mu cyumweru gishize nibwo umusore w’imyaka 18 yishe arashe abanyeshuri 19 n’abarimu babo babiri. Ni bwo bwicanyi bukomeye bubereye mu kigo cy’amashuri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2018, ubwo abana 17 bicirwaga mu ishuri riherereye mu gace ka Parkland muri Leta ya Florida.

Bamwe mu miryango y'aba bana bananiwe kwihangana bereka Perezida Biden ko bashenguwe n'ibyabaye
Perezida Biden yasabye aba babyeyi bari barakaye gukomera
Perezida Biden n'umugore we bashyize indabo ku rwibutso rwashyiriweho aba bana
Perezida Biden yijeje imiryango y'aba bana ubufasha no guhangana n'ikibazo cy'ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara muri Amerika
Abana bishwe bigaga muri ishuri ry'incuke rya Robb Elementary School

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .