USA: Obama yanenze uburyo Leta ya Trump yitwaye mu kibazo cya coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze uburyo Guverinoma ya Donald Trump yitwaye mu kibazo cyo guhashya coronavirus, avuga ko ari yo mpamvu agomba kwamamaza Joe Biden ushaka kuba Perezida kugira ngo azahindure ibintu.

Hari hashize igihe Obama yirinda kugira icyo atangaza ku miyoborere ya Trump wamusimbuye, nubwo hari inshuro nyinshi Trump yagiye amushinja kuba yarangije Amerika mu ngeri zitandukanye.

Hari ikiganiro kuri telefone yagiranye n’abagize Ihuriro ry’abakoze muri Leta ye basaga 3000, Obama Alumni Association aho Yahoo News yatangaje ko muri icyo kiganiro Obama yamahagariye abagize uwo muryango kujya inyuma ya Joe Biden uzahangana na Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuwa Gatanu Obama yagize ati “Aya matora agiye kuza ni ingenzi kuko icyo tugiye kuba duhangana nacyo si umuntu umwe cyangwa se ishyaka, ibyo duhanganye nabyo ni ibintu bimaze igihe kirekire birimo kuba nyamwigendaho, irondamoko no kubona abandi nk’abanzi bimaze kuba ikibazo mu buzima bw’Abanyamerika.”

Yakomeje agira ati “Ni nayo mpamvu guhangana n’iki kibazo cyibasiye isi byananiranye. Na za Leta zitwa ko ari nziza byarazinaniye. Byarushijeho guhumira ku mirari bigeze kuri ya myumvire, aho umuntu abanza kwibaza ngo ‘ese ndabivanamo nyungu ki?, abandi ni akazi kabo. Iyo myumvire niyo yimitswe muri Guverinoma yacu.”

Obama yavuze ko kubera uburyo Leta ya Trump yirebaho cyane ikaba yarananiwe guhashya icyorezo nka Coronavirus, ngo agiye gufata umwanya we wose awuharire kwamamaza Joe Biden azabashe gutsinda amatora.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziri imbere mu kugira abarwayi benshi ba coronavirus aho abasaga miliyoni 1.3 banduye, mu gihe abapfuye basaga ibihumbi 78.

Obama yanenze uburyo Leta ya Trump yabaye nyamwigendaho mu kibazo cya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .