Iyi tsinzi itangajwe nyuma y’iminsi itandatu yo kongera kubara amajwi agera kuri miliyoni eshanu y’abatoye, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko habayemo uburiganya bugamije kumwiba amajwi.
Abanyametegeko ba Trump bari gukoresha uburyo bwose bw’amategeko bwatuma amajwi asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro muri Leta zikomeye Biden yatsinzemo, aho bemeza ko bafite ibimenyetso simusiga by’uko Trump yibwe anajwi.
Ubu Joe Biden afite amajwi 306 y’abahagarariye abatoye, mu gihe Trump afite 232. Kubera ko Biden yarengeje amawji 270 asabwa, niwe ugomba kuyobora igihugu mu myaka ine iri imbere.
Biden yatsinze muri Georgie ari imbere ya Trump ho amajwi 12 284, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga w’iyo Leta, Brad Raffensperger kuri uyu wa Kane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!