Trump yinjiye muri stade yabereyemo uyu murwano harimo indirimbo “Sad But True” ari gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri iyi nshuro ashaka kongera kuyobora Amerika.
Amaze kwicara, abafana biganjemo abagabo bahise batangira kuririmba izina rya Perezida Biden ariko mu kanya gato barikurikiza imivumo n’uburakari, ahubwo bazamura amajwi baririmba bati “dukunda Trump”
The New York Times yanditse ko Trump wari umaze iminsi mike mu kimwaro cy’uko yahamijwe ibyaha 34 yinjiye muri uyu murwano afite umugambi wo kongera kugaruka mu maso ya rubanda, kugira ngo abantu bamubonemo intwari yarenganyijwe igahamywa ibyaha.
Muri uyu murwano Donald Trump yari yicaranye n’Umuyobozi Mukuru wa Ultimate Fighting Championship, Dana White ahandi akikijwe n’abo mu muryango we wa hafi hamwe n’abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abafana narenga ibihumbi 16 barimo ingeri zitandukanye, urubyiruko n’abakuru, abo mu bihugu bitandukanye uretse abagore.
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika, yahamijwe ibyaha 34 bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels, umugore bigeze kuryamana kugira ngo atabivuga bikamubuza amahirwe yo gutsinda amatora mu 2016.
Umugore witwa Shannon Hill w’imyaka 41 ati “mu by’ukuri kuki bikozwe nonaha? Kuki bitakozwe kera hose igihe byakorewe, ubu ntibyumvikana. Bari kumugendaho kuko yongeye kwiyamamariza kuyobora igihugu.”
Kuwa Gatanu Trump yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Biden buyoboje igitugu.
Nubwo abenshi mu bashimagiza Trump bavuga ko batazatora Biden, gusa bavuga ko ari umuyobozi mwiza ariko akuze cyane ku buryo atagishoboye kuyobora Amerika.
Uyu murwano wahuzaga umunya-California Kevin Holland n’indwanyi yo muri Pologne yitwa Michal Oleksiejczuk watsinzwe na Holland wahise ajya kuvugana na Trump.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!