00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Texas hagiye gushyirwaho amategeko ahana ababyeyi bashyigikira abana ngo bihinduze igitsina

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Mata 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Sena yo muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gushyiraho itegeko rihana ababyeyi bemerera abana babo bari munsi y’imyaka y’ubukure kwihinduza igitsina ibyo benshi bazi nka Transgender.

Umubyeyi wese uzagaragaraho ko yafashije umwana we mu bikorwa biganisha ku kwihinduza igitsina, birimo kunywa imiti ituma umubiri we utazana imisemburo y’igitsina afite, ituma azana imisemburo y’igitsina yifuza, cyangwa ibindi bikorwa byose byerekeza ku kuba umwana uri munsi y’imyaka 18 yahinduka bizafatwa nko kumuhohotera.

Ubu bwoko bwo guhohotera umwana, NBC News itangaza ko buzafatwa nk’ubusanzwe buzwi burimo gufata ku ngufu umwana, kumukubita cyangwa kumushimuta ngo ajye gukoreshwa ibikorwa by’uburaya.

Senateri Charles Perry, ushyigikiye cyane ko iri tegeko rishyirwaho, yavuze ko umwana agomba kurindwa ko yahindurirwa igitsina kuko aba ataramenya icyo bivuze.

Ati “Nk’umubyeyi, nkaba n’umudiyakoni (mu itorero ry’Ababatista), ndumva mfite inshingano zo kurinda umwana ukiri muto utarageza imyaka y’ubukure ko yakorerwa ibintu atarumva neza, atazi n’ingaruka byamuteza aramutse akuze.”

Iryo tegeko niryemezwa, umubyeyi uzarirengaho azahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’icumi cyangwa se umwana we ajyanwe mu kigo gishinzwe kumwitaho.

Umwana w’imyaka icumi wahinduriwe igitsina, wari mu nama yo gushyiraho iryo tegeko yagaragaje ko ataryishimiye na gato.

Ati “Ubu ngeze ku cyiciro cya kane (ahindurirwa igitsina), iyo numvise itegeko rirengera abana ryibasira abahinduriwe ibitsina bintera umujinya cyane. Ibi bintu ntabwo bikwiriye.”

Amasosiyasiyo y’ubuvuzi ndetse n’abahagarariye inyungu z’aba-Transgender bamaganiye kure iri tegeko, aho abatanga ubwo buvuzi bavuze ko guhindurira umwana igitsina bikorwa neza kandi nta kibazo bimuteza, mu gihe abandi bavuze ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo bwo kwivuza no kubakorera ivangura.

Kugeza ubu leta 17 zo muri Amerika zirateganya gushyiraho amategeko akumira abana bari munsi y’imyaka 18 kwihinduza ibitsina.

Ababyeyi bashyigikira abana babo kwihinduza ibitsina bagiye kujya bafatirwa ibihano muri Texas— Ifoto NBC News

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .