USA: Muri Leta ya Florida na Texas ingamba zo kwirinda Coronavirus zongeye gukazwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kamena 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko umubare w’abandura Coronavirus ukomeje kwiyongera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Florida na Texas zahisemo kongera gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zishobora no kongera kugera kuri guma mu rugo.

Uku kongera kuzamuka k’umubare w’abandura Coronavirus muri Amerika kuje nyuma y’uko mu byumweru bishize iki gihugu cyari cyoroheje ingamba zo kwirinda iki cyorezo ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikemererwa gukomeza.

Leta ya Florida yongeye gukaza ingamba nyuma y’uko ku wa 27 mu gihe cy’amasaha 24 hagaragaye abanduye bashya bagera ku 9 500 mu gihe ku munsi wari wabanje nabwo hari handuye abandi ibihumbi icyenda.

Uku kwiyongera k’umubare w’abandura niko kwatumye Guverineri wa Florida, Ron DeSantis, ashyiraho ingamba nshya zirimo kubuza utubari kugurisha inzoga.

Mu kiganiro umuyobozi w’Umujyi wa Miami ubarizwa muri iyi Leta, Francis Suarez yagiranye na BBC yavuze ko bari guhana mu buryo bwihanukiriye abatambara udupfukamunwa ndetse hari n’ubwo byashoboka hashyirwaho umwanzuro wa Guma mu rugo.

Kimwe na Florida, Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbott, nawe yasabye utubari twose kongera gufunga ndetse asaba Restaurant ko nazo zagabanya umubare w’abantu zakira ukagera kuri ½.

Uretse gufunga utubari abatuye, Umujyi wa Galena Park ubarizwa muri iyi Leta bongeye gushyirirwaho amasaha ntarengwa yo gutaha.

Abamaze kwandura Covid-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kurenga miliyoni 2.56 mu gihe umubare w’abo imaze guhitana wo urenga ibihumbi 127.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .