USA: Mu munsi umwe abarenga ibihumbi 55 banduye Covid-19, kwambara agapfukamunwa bigirwa itegeko

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umubare w’abanduye Coronavirus mu gihe cy’amasaha 24 wazamutse ugera kuri 55,220 uvuye kuri 52,789 bari banduye ku munsi wari wabanje bituma zimwe muri Leta zitangira gufata icyemezo cy’uko kwambara agapfukamunwa bigomba kugirwa itegeko.

Uku kwiyongera gukabije k’umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 kwagaragaye kuri uyu wa 2 Nyakanga, kwiganje cyane muri Leta 37 zirimo iya Florida yanduyemo abagera ku bihumbi 10 mu munsi umwe.

Indi Leta yibasiwe cyane ni California aho umubare w’abanduye wazamutse ku kigero cya 37% naho uw’abashyirwa mu bitaro uzamuka ku kigero cya 56% mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Uku kwiyongera gukabije kw’abandura kwatumye abayobozi baza leta zitandukanye batangira gufa ibyemezo byo kongera gufunga ibikorwa byari byafunguye, abateganyaga kugira ibyo bafungura barabisubika ndetse kwambara agapfukamunwa bigirwa itegeko.

Muri Leta zigera kuri 19 zirimo na Washington DC kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko ndetse muri Texas na Kansas bihita bitangira kubahirizwa kuri uyu wa 3 Nyakanga.

Ubwo yatangaza iki cyemezo guverineri wa Texas, Greg Abbott yagize ati “Dufite ubushobozi bwo kureka ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza gukora no gukomeza kuzamura ubukungu bwacu kugira ngo abanya-Texas bakomeze kwinjiza, ariko birasaba ko buri umwe muri twe akora ibimureba kugira ngo turindane, ibi bisobanuye kwambara agapfukamunwa igihe uri mu bantu”

Abatuye Texas bose bategetswe kwambara agapfukamunwa uretse abana bari munsi y’imyaka 10 n’abandi bafite indwara z’ubuhumekero zitabemerera kukambara, undi uzabirengaho atari muri aba akazacibwa amande.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze ubumwe za Amerika umaze kurenga miliyoni 2.7, mu gihe abo imaze guhitana bo barenga ibihumbi 130.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .