USA: Minisitiri w’umutekano yeguye nyuma y’amezi atandatu ahawe inshingano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Uwari Minisitiri w’Umutekano w’agateganyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kevin McAleenan, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi atandatu gusa ahawe izi nshingano.

Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko McAleenan yashakaga kumara igihe kinini ari kumwe n’umuryango we no kujya kwikorera, akaba azasimburwa mu cyumweru gitaha.

McAleenan w’imyaka 48 yari uwa kane ubaye Minisitiri w’Umutekano kuva Trump yajya ku butegetsi. Yari afite inshingano y’ibanze yo gushyira mu bikorwa politiki ya Trump yo kuzitira abimukira binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banyuze ku mupaka wa Mexique.

McAleenan yagiye kuri uyu mwanya muri Mata 2019 asimbuye Kirstjen Nielsen, wakunze gushinjwa na Trump, ko adakora uko bikwiye mu kugenzura abimukira.

Ku butegetsi bwa Barack Obama, McAleenan yabaye Komiseri wungirije ushinzwe Gasutamo no kurinda imipaka. Mu 2015 yahawe igihembo cy’umukozi w’indashyikirwa.

Mu 2018 yanenzwe cyane mu bitangazamakuru kubera gushyira mu bikorwa gahunda ya Trump yo kutihanganira abimukira byatumye imiryango itandukana ku mupaka wo mu majyepfo.

Muri uku kwezi yagaragajwe nk’umuntu uri wenyine ku butegetsi bwa Trump ndetse uri mu gicucu cy’abandi bamurusha gushyigikira politiki ze.

Kevin McAleenan yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi atandatu gusa ahawe izi nshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .