USA: Miliyoni 7 bashobora kwandura COVID-19, abandi ibihumbi 70 ikabahitana mbere y’uko Biden arahira

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Mu mezi abiri ari imbere mbere y’uko Joe Biden arahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, hari ubwoba ko icyorezo cya Coronavirus kizaba cyakajije umurego kurushaho ku buryo nibura abanyamerika miliyoni umunani bazaba baracyanduye mu gihe abandi ibihumbi 70 bashobora guhitanwa nacyo, bingana n’ubwiyongere bwa 80 % bw’ubwandu n’ubwa 29% bw’impfu.

Iyi mibare ishingiye ku kigereranyo cyakozwe na Reuters irebye uko ubwandu bw’iki cyorezo buhagaze muri Amerika.

Abahanga mu by’ubuvuzi bo batangaje ko kugira ngo ibintu bitadogera, bisaba ko ubuyobozi bwa Trump bushyiraho ingamba zikarishye zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cyane ko ubu igihugu kigiye kugera mu bihe by’ubukonje byitezwemo kuzamuka cyane kw’imubare y’ubwandu.

Ku rundi ruhande, Trump yatangaje ko adashobora gusubiza igihugu muri gahunda ya Guma mu Rugo keretse ngo nibikorwa n’ubundi butegetsi butari ubwe.

Amerika nicyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi kuko kugeza ubu imaze guhitana abantu 249.975 mu gihe imibare y’abandura nayo izamuka umunsi ku wundi kuko ubu igeze ku 11.064.364.

Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ategereje ko Urukiko rw’Ikirenga arirwo rwemeza uwatsinze mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo.

Byitezwe ko tariki ya 20 Mutarama 2021 aribwo Biden azarahirira kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine, aho Kamala Harris azaba ariwe umubereye Visi Perezida.

Kimwe mu bintu byitezwe bakijya ku buyobozi, ni ugukaza ingamba zo kurwanya Coronavirus ku buryo kwambara agapfukamunwa bizaba itegeko, bikajyana n’izindi ngamba zo gufasha ibigo by’ubucuruzi kuzahura ibikorwa byabyo.

Byitezwe ko mu mezi abiri, Abanyamerika bagera kuri miliyoni zirindwi bashobora kwandura COVID-19
Umubare w'impfu nawo ushobora kwiyongera mu mezi abiri ku kigero cya 29%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .