Ku wa 8 Ukuboza nibwo Ken Paxton yagaragarije urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu ko yifuza gutanga ikirego aregamo Leta ya Georgia, Michigan, Pennsylvania na Wisconsin kubera uburyo amatora yakozwemo. Izi leta zose yifuza kurega zatsinzwe na Joe Biden.
Nyuma y’icyifuzo cy’uyu mugabo Leta 17 zose zatsinzwe na Donald Trump zahise zigaragaza ko zimushyigikiye muri iki kirego. Izi leta ni Missouri, Alabama, Arkansas, Florida, Indiana, Kansas, Louisiana, Mississippi, Montana, Nebraska, North Dakota, Oklahoma, South Carolina, South Dakota, Tennessee, Utah na West Virginia.
Uretse kuba Trump ari we watsinze muri izi Leta, zose zifite intumwa nkuru zituruka mu ishyaka ry’Aba- Républicains ari naryo abarizwamo.
Kugeza ubu uru rukiko rw’ikirenga ntacyo ruratangaza kuri iki kirego cya Paxton ngo ruvuge niba ruzacyakira cyangwa rutazacyakira, gusa hari bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu batangiye kuvuga ko iki kirego kitari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’abashyigikiye Perezida Donald Trump gisaba ko rutesha agaciro intsinzi ya Joe Biden muri Leta ya Pennsylvania.
Abashyigikiye Trump muri Pennsylvania bari basabye urukiko gutesha agaciro intsinzi ya Biden, bagaragaza inenge mu itegeko ryemerera abaturage gutora bakohereza amajwi yabo bakoresheje iposita. Kuva Perezida Trump yatsindwa amatora nta munsi n’umwe arerura ngo abyemere ahubwo akomeza kugaragaza ko yibwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!