Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwahamagaye inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa by’abigaragambya byari bimaze kuba byinshi, ndetse byageze ubwo abigaragambya banga kumva ubusabe bw’ubuyobozi bwari bwagennye amasaha ntarengwa y’imyigaragambyo.
Abanyeshuri bafashe igice cy’inzu ya kaminuza, nyuma y’uko ubusabe bwabo butari burimo kubahirizwa, nk’uko Umuyobozi w’abanyeshuri bari kwigaragambya, Mahmoud Khalil, yabitangaje.
Aba banyeshuri barifuza ko kaminuza yabo yahagarika imikoranire n’ibigo byose by’ubucuruzi bifite aho bihuriye n’intambara iri kubera muri Gaza, mu rwego rwo kwirinda gukomeza kuyitiza umurindi.
Khalil yavuze ko ikiri gushengura bagenzi be ari uko kaminuza yabo iri gufata iki kibazo nk’aho ari ikibazo gisanzwe cy’imyitwarire, nyamara ari ikibazo gikomeye cyane kandi kiri no mu zindi kaminuza.
Mu byumweru bibiri bishize, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwagiranye ibiganiro n’aba banyeshuri bigamije gushaka igisubizo kuri iki kibazo, gusa ngo kaminuza yijeje abanyeshuri ko izabongerera ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Ibi ngo bitandukanye n’ibyo aba banyeshuri bashaka, ku buryo ibiganiro hagati yabo na kaminuza bishobora gusubira inyuma mu minsi mike iri imbere.
Ntabwo bizwi neza niba abatawe muri yombi bose ari abanyeshuri, cyane ko ubuyobozi bwa kaminuza bwemeza ko hari abandi bantu badafite amakarita y’ishuri binjiye mu kigo mu buryo busanzwe, bakaba bashobora kuba bari mu bakoze imyigaragambyo.
Hagati aho, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwari bwasabye inzego zishinzwe umutekano kuguma muri iyo kaminuza kugera nibura ku itariki ya 17 Gicurasi, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abigaragambya, icyakora bamwe mu banyeshuri bavuze ko ibi bitazababuza gukomeza ibikorwa byo kwigaragambya.
Ku rundi ruhande, iyi myigaragambyo ikajije umurego mu gihe iyi kaminuza iri kwitegura ibirori byo gusoza amasomo, ari nayo mpamvu bamwe mu babyeyi bagaragaje impungenge, bavuga ko kuba abashinzwe umutekano bazaba bari muri kaminuza, bishobora kuzagira ingaruka mbi ku myiteguro y’uwo munsi ukomeye.
Uretse muri iyi kaminuza, imyigaragambyo irakomeje no mu bindi bice bya Amerika cyane cyane muri kaminuza zitandukanye, ndetse iri kugenda yongeza umurego ugereranyije n’ibihe byashize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!