Aba hafi ya Kamara Harris bagaragaje ko nubwo nta mubano udasanzwe yari asanzwe afitanye na Walz, igihe bamaranye ubwo Walz yiyamamarizaga kongera kuyobora Minnesota mu 2022 ndetse n’igihe bajyana gusura ivuriro ritanga serivisi zo gukuramo inda muri Werurwe 2024, byagize akamaro gakomeye.
Biteganyijwe ko aba bakandida bombi bagaragara bwa mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Philadelphia kuri yu wa Kabiri.
Walz yabaye mu gisirikare cya Amerika imyaka irenga 20 ndetse yagize uruhare mu bitero byinshi Amerika yagabye mu mahanga nyuma y’icyo yagabweho ku wa 11 Nzeri 2001.
Walz yari ashyize imbere gahunda zirimo no kuzamura ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ikirere, zikazaba zikoreshwa ku rugero rwa 100% mu 2040 muri Minnesota.
Hari umwe mu ba hafi ya Kamala Harris wabwiye CNN ko yatoranyije Walz agendeye ku bunyangamugayo agaragaza ndetse yamaze no kumumenyesha ko ari we bakomezanya urugendo.
Abasesenguzi bagaragaje ko mu bakandida batatu bari bahataniye kuvamo uba Visi Perezida wa Kamala nta n’umwe imibare yagaragazaga ko azagira ikinyuranyo akora mu rugamba rwo guhangana na Trump mu matora.
Hari abahamya ko Kamala yafashe icyemezo cyo kuzajyana na Walz kwiyamamaza nyuma y’uburyo yitwaye ku Cyumweru, mu nama ya nyuma yabereye mu rugo rwa Kamala Harris ruri mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Washington DC.
Uyu mugabo wari umaze imyaka itandatu ayobora Leta ya Minnesota yahanganye n’ibibazo byinshi birimo icya Covid-19 n’imyigaragambyo ikomeye yamaganaga irondaruhu ryakurikiye ubwicanyi bwakorewe George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu kandi abyitwaramo neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!