00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J.D Vance yasobanuye icyamuteye gutonganira na Zelensky muri ‘White House’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 March 2025 saa 04:54
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yahakanye ibivugwa ko impaka yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky muri White House zari zateguwe mbere.

Izi ntoganya zabaye ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo Trump yashinjaga Zelensky gusuzugura Amerika, kudashima ubufasha yahawe na yo, ndetse no kutagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara ahanganyemo n’u Burusiya.

Abajijwe na Fox News niba gutongana kwabaye hagati y’aba bayobozi ba Amerika na Zelensky byari byateguwe, ko uruhande rumwe ruzaba rwiza urundi rukaba rubi yasubije ko nta muntu wari wabiteguye.

Ati “Oya, ntabwo byigeze bitegurwa.”

Vance yasobanuye ko ubwo Trump yasubizaga ikibazo cya gatatu mu byari biri kubazwa n’umunyamakuru, na we yahise afata icyemezo cyo gusubiza.

Ati “Ibyo navuze mu gisubizo cyanjye byateje intambara. Zelensky yahise ashyuha byose bitangirira aho.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Visi Perezida yagerageje kubaha abari mu biganiro ariko hari igihe biba ngombwa ko na we agira icyo avuga yunganira umukuru w’igihugu.

Intoganya zazamutse ubwo Trump yasobanuraga ko ntaho abogamiye hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Zelensky yahise avuga ko Trump akwiriye kugira aho abarizwa, undi nawe mu burakari amwibutsa ko nta mahitamo afite cyane ko Ukraine ariyo ihombera muri iyi ntambara.

Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yagaragaje ko impaka zabaye hagati ya Trump na Zelensy zitigeze zitegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .