USA: Abigira kuba abasirikare muri ‘West Point’ bakopeye ikizamini, byaherukaga mu myaka 45

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubuzima za Amerika, zatangaje ko abanyeshuri 70 mu Ishuri rya Gisirikare rya West Point bafashwe bakopera ikizamini cy’imibare cyabaga hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Gukopera ku musirikare wa Amerika ni ikizira, cyane ko abo muri iri shuri rya West Point bafite intero igira iti ”Umwofisiye ntabeshya, ntakopera ntiyiba cyangwa ngo ababarire uwabikoze.”

Ni gake mu ishuri rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaragara ibikorwa byo gukopera ibizamini, dore ko byaherukaga kuba mu myaka myinshi ishize.

Ibi bikorwa byo gukopera byaherukaga kuvugwa muri iri shuri mu 1976, ubwo abanyeshuri 153 birukanwaga kubera gukopera isomo ry’amashanyarazi.

Kugeza ubu muri aba banyeshuri 70 abagera kuri 56 bamaze kwemera iri kosa. Mu busanzwe umunyeshuri ukopeye muri iri shuri arirukanwa.

Umwarimu wigisha amategeko muri West Point, Tim Bakken, yavuze ko ari ishyano ku mutekano w’igihugu. Ati “Nta kireguzo cyo gukopera, mu gihe itegeko ry’abofisiye rivuga riti, nta kubeshya, nta gukopera cyangwa kwiba.”

Minisitiri w’Ingabo, Ryan McCarthy, yavuze ko West Point isanzwe irangwa n’imyitwarire myiza, yemeza ko abakopeye bazabibazwa.

Ibindi bigo byigisha amasomo ya Gisirikare byagiye bigaragaramo gukopera harimo Naval Academy, aho mu 1992 hafashwe abanyeshuri 125 bakopera, mu gihe abofisiye 19 bo mu ishuri rya Air Force Academy nabo birukanywe nyuma yo gukopera mu isuzumabumenyi.

Ibikorwa byo gukopera byaherukaga kuba muri West Point mu myaka 45 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .