USA: Inyoni zikomeje gupfa umusubizo, harakekwa imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kugaragara umubare munini w’inyoni zisangwa zapfuye. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu ituma zipfa.

Izi nyoni zipfa ni iziba ziri kwimuka ziva mu bice bitandukanye by’iki gihugu zagera, muri Leta za New Mexico, Colorado, Texas na Arizona zigasangwa zahanutse zanapfuye, nubwo impamvu ya nyayo itera izi mpfu itaramenyekana.

Abahanga mu by’inyoni bavuga ko imihindagurikire y’ikirere ariyo ishobora kuba ibiri inyuma. Mu moko y’inyoni akomeje gupfa harimo Flycatchers, swallows na warblers.

The Guardian yatangaje ko iby’impfu z’izi nyoni byamenyekanye bwa mbere ku wa 20 Kanama 2020, muri New Mexico, ariko nyuma biza kumunyekana ko ari ikibazo kiri no mu zindi Leta zo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Amashyamba amaze iminsi ashya muri Amerika, igabanuka ry’ubushyuhe, ubukonje bukabije n’urubura biturutse ku mihindagurikire y’ikirere, birakekwa ko ari byo nyirabayazana.

Impamvu ni uko mu myaka ya 1800 bimwe muri ibi ari byo byagiye bitera impfu z’inyoni zabaga zimuka zihunga agace kamwe zijya mu kandi, nubwo bivugwa ko zo zitapfaga ku bwinshi nk’uko uyu munsi biri kugenda.

Inyoni zapfuye ziri gutorwa zikajyanwa muri laboratwari gukorerwa isuzuma, aho byitezwe ko rizatwara ibyumweru bibiri.

Nubwo umubare w’izimaze gupfa utaramenyakana neza ku wa 16 Nzeri umwarimu muri Kaminuza ya Leta ya New Mexico, Prof Martha Desmond, yabwiye BBC ko zishobora kuba zibarirwa mu mamiliyoni.

Icyo gihe we yavuze ko umwotsi uturuka ku nkongi zimaze iminsi muri Amerika, ari wo ushobora kuba uri inyuma y’uku gupfa kw’inyoni.

Si ubwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragara umubare munini w’inyoni zapfuye, kuko no muri Werurwe 1904, muri Minnesota na Iowa hapfuye izibarirwa muri miliyoni 1.5.

Imibare igaragaza ko muri Amerika nibura buri mwaka hapfa inyoni ziri hagati ya miliyoni 500 na miliyari imwe biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kugonga ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abantu, no gufatwa n’amashanyarazi.

Icyihishe inyuma y'impfu z'inyoni zikomeje kwiyongera mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Amerika ntikiramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .