USA: Intumwa Nkuru ya Leta yemeje iperereza ku buriganya mu matora, umushinjacyaha ahita asezera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha wayoboraga Ishami rikora iperereza ku byaha bijyanye n’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko Intumwa Nkuru ya Leta, William Barr, asabye ko haba iperereza ku buriganya mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, niba bwaba buhari.

William Barr yamenyesheje intumwa za leta gutangira iperereza, nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump avuga ko habaye uburiganya bwatumye atsindwa na Joe Biden.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe byitezwe ko Biden azemezwa mu buryo budasubirwaho ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe azarahira muri Mutarama 2021.

Mu kwegura kwa Richard Pilger, yabwiye bagenzi be muri email ko Intumwa Nkuru ya Leta yari izanye gahunda nshya ivanaho ibimaze imyaka mirongo ine bikoreshwa, byo kutivanga mu maperereza ku matora.

Mu ibaruwa ya Barr, yabwiye abashinjacyaha ko ku rwego rw’igihugu bashobora gukora iperereza harimo no kubaza abatangabuhamya, mu gihe basanzwe bakenera uruhushya rutangwa n’ishami ry’ibyaha bifitanye isano n’amatora.

Ntabwo yatangaje niba barabonye ibimenyetso bishimangira ibirego bya Trump ko habaye uburiganya bukabije mu matora yo mu cyumweru gishize.

Mu nyandiko ya William Barr yabonywe na Associated Press, yanditse ko iperereza "rishobora gukorwa mu gihe hari ibirego bigaragara kandi byizewe by’amakosa avuga ko, niba ari ukuri, bishobora kugira ingaruka ku byavuye mu matora yo ku rwego rw’igihugu muri leta runaka."

Ikigambiriwe na Barr cyarushijeho gushidikanywaho, ubwo byatangazwaga ko mbere y’amasaha make ngo ibaruwa yandikiye abashinjacyaha ijye hanze, yahuye na Senateri Mitch McConnell, uyoboye aba-republicains bafite ubwiganze muri Sen.

Uyu musenateri aheruka kuvuga ko Trump afite uburenganzira 100% bwo kugaragaza amakosa yaba yarabaye mu matora ndetse akanyura mu nzira ateganyirizwa n’amategeko.

Kugeza ubu za leta zifite kugeza ku wa 8 Ukuboza kugira ngo zibe zamaze gukemura ibibazo byose bijyanye n’matora, birimo ibibazo bijyanye no kongera kubara amajwi cyangwa ibijyanye n’inkiko.

William Barr asanzwe ari umuntu wa hafi wa Perezida Donald Trump (Ifoto: Sky News)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .