Ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, ni bwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 777 y’iyo sosiyete yagize ikibazo cya moteri igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Denver, maze ihita isubira ku butaka.
BBC yatangaje ko mu bagenzi 231 n’itsinda ry’abapilote 10 nta n’umwe wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Nyuma y’iyo mpanuka United Airlines yahise itangira iperereza kuri moteli zo mu bwoko bwa Pratt & Whitney 4000 izo ndege zikoresha.
CNN yatangaje ko mu gihe iperereza rigikorwa, iyo sosiyete isanzwe ifite indege 52 zo muri ubwo bwoko yahagaritse 24 zakoraga, naho 28 zo ziracyari mu bubiko.
Amakuru avuga ko u Buyapani na bwo bwahise butegeka sosiyete zaho zikoresha indege za Boeing 777 n’izindi zose zifite moteri zo mu bwoko bwa Pratt & Whitney 4000 kuba zihagaritswe kugeza igihe kitazwi.
Ni umwanzuro washyingikiwe na Sosiyete ya Boeing ikora izo ndege, aho yasabye ko izibarirwa muri 69 zo muri ubwo bwoko zikoreshwa muri Amerika, u Buyapani na Koreya y’Epfo zaba zihagaritswe mu gihe hagikorwa iperereza.
Boeing yakunze kunengwa mu bihe bitandukanye kubera impanuka z’indege zayo, ahanini bikekwa ko ziterwa na moteri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!