Umwe mu bayobozi wari muri izo modoka z’abanyamakuru yavunitse akaboko, ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga.
Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamama bya Tim Walz bahamije ko imodoka ye itigeze ikora impanuka, ndetse na Walz yavuze ko hakomeretse abantu bake ariko baza kumera neza.
CBS News yanditse ko abanyamakuru n’abayobozi bakoze impanuka bageze ahaberaga ibirori nyuma y’isaha impanuka ibaye.
White House yatangaje ko Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris yahise ahamagara Walz ngo amenye niba ameze neza.
Ni mu gihe Senateri JD Vance uhataniye umwanya wa Visi Perezida ku ruhande rw’aba-Republicain yahise yandika ubutumwa bubifuriza gukira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!