USA: Imbwa yahitanywe na Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Imbwa ya mbere yasanganywe Coronavirus muri Carolina y’Amajyaruguru yapfuye. Ni nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kudahumeka neza, ikajyanwa mu bitaro by’amatungo kuwa 3 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Yakomeje kuremba nyirayo abwira ibitaro by’amatungo ko hari umwe mu muryango we uherutse gusanganwa Coronavirus, hafatwa ibipimo by’iyo mbwa basanga na yo yarayanduye.

Urwego rushinzwe ubuzima muri Carolina y’Amajyaruguru, rwatangaje ko hakozwe isuzuma ryo kureba uko ubuzima bw’iyo mbwa y’imyaka umunani bwari bumeze ubwo yapfaga ndetse n’icyayishe, gusa iperereza riracyakorwa.

Veterineri Dr Doug Meckes wo mu rwego rushinzwe ubuzima muri Carolina y’Amajyaruguru, yatangaje ko kugeza ubu nta cyerekana ko imbwa zishobora kwanduza Coronavirus izindi nyamaswa kandi nta gihamya cy’uko umwanda wazo waba ukwirakwiza iki cyorezo.

Abavuzi b’amatungo bemeza ko ibyago byo kuba inyamaswa zakwirakwiza Coronavirus mu bantu ari bike cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .