Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Intumwa Nkuru ya Leta ya Texas, Ken Paxton yatanze ikirego muri uru rukiko irusaba gutesha agaciro intsinzi ya Biden.
Ni umwanzuro washyigikiwe n’izindi Leta 18 zo muri iki gihugu ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko 106 baturuka mu ishyaka ry’Aba-Républicains ari naryo Perezida Trump abarizwamo.
Iki kirego cyari kigamije kuvuguruza intsinzi Biden yabonye muri Leta ya Georgia, Michigan, Pennsylvania na Wisconsin.
Leta zagishyigikiye ni Missouri, Alabama, Arkansas, Florida, Indiana, Kansas, Louisiana, Mississippi, Montana, Nebraska, North Dakota, Oklahoma, South Carolina, South Dakota, Tennessee, Utah na West Virginia.
Ku wa 11 Ukuboza nibwo uru Rukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Leta ya Texas nta ngingo ifite zatuma itanga iki kirego kikakirwa.
Umwanzuro w’uru rukiko uje usa n’usonga Trump wagaragaje kenshi ko ibirego by’ukwibwa kwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu bizakemukira muri uru rukiko rw’ikirenga. Kuva uyu mugabo yatsindwa ntarabyemera na rimwe ahubwo akomeza kugaragaza ko amatora yajemo uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!