USA: Ikibumbano cya Christophe Colomb cyajugunywe mu mazi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Abigaragambya bo mu mujyi wa Baltimore, muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basenye ikibumbano cya Christophe Colomb bakinaga mu mazi ku cyambu cya Inner Harbor.

Icyo kibumbano cyajugunywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga ubwo Amerika yizihizaga umunsi yaboneyeho ubwigenge.

Christophe Colomb ni umunyaburayi wageze muri Amerika, aharurira amayira abandi banyaburayi baje gukoloniza uwo mugabane mu myaka yakurikiyeho.

Amashusho yafashwe yerekana abigaragambya bakoresha ikiziriko kugira ngo bamanure ikibumbano cya Christophe Colomb, mu gihe kure humvikanaga amajwi y’ibishashi byari biri kuraswa hishimirwa imyaka ishize Amerika ibonye ubwigenge.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko abigaragambya bafata icyo kibumbano nk’urwibutso rw’akarengane abirabura bakomeje guhura nako muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo kibumbano cyasenywe cyubatswe mu 1984. Ibikorwa byo gusenya ibibumbano by’abanyabigwi mu mateka ya Amerika byatangiye nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd, wishwe anizwe n’umupolisi.

Perezida Donald Trump aherutse kugereranya abari gusenya ibibumbano by’amateka muri Amerika, nk’amabandi.

Ikibumbano cya Colomb cyahiritswe kijugunywa mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .