Uyu muhango wo kwemeza ibyavuye mu matora usanzwe uba muri iki gihugu ndetse buri gihe uba ku wa Mbere wo mu Ukuboza ukurikira uwa Gatatu wo mu cyumweru cya kabiri cy’uku kwezi.
Abagize aka kanama uko ari 538 (buri Leta igira umubare w’abayihagararira, udashobora kujya munsi ya batatu) barongera bagatora by’umuhango ubundi bagasinya impapuro zemeza ko uwatowe ari we watsinze koko, ubundi zikoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Muri uyu muhango bitenganyijwe ko 306 bazatora Joe Biden mu gihe 232 bazatora Donald Trump. Uretse kwemeza Perezida abagize aka kanama banemeza Visi Perezida kuri iyi nshuro uzaba ari Kamala Harris.
Bitandukanye no mu myaka yashize iki gikorwa kigiye kuba mu gihe umwe bakandida biyamamarije kuyobora iki gihugu ari we Donald Trump atemera ibyavuye mu matora.
Ibi birego bya Trump bivuga ko yibwe mu matora bikomeje kugenda biteshwa agaciro. Mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cyasabaga ko ibyavuye mu matora yasize Joe Biden ari we utorewe kuyobora iki gihugu biteshwa agaciro.
Ni ikirego cyari cyatanzwe n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Texas, Ken Paxton ndetse kiza gushyigikirwa n’izindi Leta 17, nubwo uru rukiko rwaje kuvuga ko ikirego cyabo nta bimenyetso simusiga gifite bigiherekeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!