00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haciwe amarenga ko Donald Trump ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 March 2025 saa 09:38
Yasuwe :

Steve Bannon wabaye mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump muri manda ya mbere, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo uyu mukuru w’igihugu aziyamamarize manda ya gatatu mu 2028, nubwo Itegeko Nshinga rya Amerika ryemera manda ebyiri kuri buri perezida.

Amavugurura ya 22 yakozwe ku Itegeko Nshinga rya Amerika mu 1951 ategeka ko nta Perezida wa Amerika urenza manda ebyiri ku butegetsi.

Steve Bannon ushyigikiye bikomeye Donald Trump, yavuze ko umuyobozi nka we aboneka gake mu kinyejana, bityo bifuza ko yazaniyamamaza mu 2028.

Ati “Ubu turamufite, arakomeye kandi ndamushyigikiye bikomeye. Ndashaka kuzongera kumubona mu 2028.”

Abajijwe uko azarenga ku Itegeko Nshinga rya Amerika agahatanira manda ya gatatu, yagize ati “turi kubyitaho. Ndizera ko hazaba hari uburyo bwinshi, ubwo tuzareba icyo umubare ntarengwa wa manda bivuze.”

Steve Bannon yahamije ko bahanganye n’ibintu byinshi birenze icyo kuvuga uburyo Trump yakwemererwa kwiyamamaza mu 2028, ndetse ko atari umwanya wo kubivugaho mu ruhame.

Muri Mutarama 2025, Perezida Trump yabwiye abamushyigikiye muri Nevada ko byaba ari ibyishimo bikomeye ayoboye Amerika inshuro ebyiri, eshatu cyangwa enye.

Mu minsi ishize, Andy Ogles, umu-Republicain uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatanze igitekerezo cyo kuvugurura itegeko nshinga, rikemerera umuntu wayoboye manda ebyiri zitikurikiranyije kuyobora iya gatatu.

Abashyigikiye Trump bashaka ko aziyamamariza manda ya gatatu mu 2028

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .