USA:Hagiye guhishurwa izina ry’uwafashije ibyihebe byahitanye imbaga ku miturirwa ya World Trade Center

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gushyira hanze izina ry’umwe mu bantu bakekwaho umubano wihariye na Leta ya Arabia Saoudite wafashije ibyihebe byagabye ibitero by’indege ku miturirwa ya World Trade Center tariki 11 Nzeri 2001.

CNN yatangaje ko umwirondoro w’uwo muntu uzakomeza kuba ugizwe ibanga ariko ukamenyeshwa abanyamategeko bahagarariye imiryango yabuze abayo, bakunze gushinja Leta ya Arabia Saoudite kugira uruhare mu bitero byahitanye ababo.

Abo banyamategeko bashobora gutanga ikirego basaba Minisiteri y’Ubutabera gutangaza mu ruhame izina ry’uwo muntu bikekwa ko yafashije mu bitero byahitanye abanyamerika basaga ibihumbi bitatu.

Iyi ntambwe yo guhishura amazina y’ukekwaho uruhare mu gufasha ibyihebe ije nyuma y’umunsi umwe habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 ibyo bitero bibaye.

Ni ikirego kirimo gushyira mu majwi Arabia Saoudite nyamara ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bumaze iminsi bubanye neza n’icyo gihugu, kugeza ubwo bwatesheje agaciro ibyashinjwaga Arabia Saoudite ko yagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Nubwo Arabia Saoudite yakomeje guhakana uruhare na rumwe mu bitero byagabwe muri Amerika, abanyamerika bo bakomeje kutabivugaho rumwe.

Ibyo babihera ku kuba 15 mu byihebe 19 by’umutwe wa Al Qaeda byashimuse indege zifashishijwe mu bitero byarakamokoga muri Arabia Saoudite.

Mu 2004 hashyizweho Komisiyo yihariye yakoze ubucukumbuzi kuri ibyo bitero, yasanze nta bimenyetso bidasanzwe byemeza ko Arabie Saoudite yabigizemo uruhare.

Izina rigiye gutangazwa, CNN ivuga ko rishamikiye ku iperereza FBI yakoze mu 2012, rikagaragaza abantu batatu bakekwaho kuba baratanze ubufasha bw’amafaranga ndetse n’amakuru ajyanye n’iby’ingendo z’indege, bakayahereza ibyihebe bibiri byari muri California y’Amajyepfo mbere gato y’ibitero.

Babiri muri abo batatu baratangajwe aribo Fahad al-Thumairy na Omar Ahmed al-Bayoumi ariko uwa gatatu ntaratangazwa.

Abunganira imiryango yabuze abayo bavuga ko impamvu izina rya gatatu ryanze gutangazwa rishobora kuba ari iry’umwe mu bayobozi bakomeye ba Arabie Saoudite.

FBI yatangaje ko yahisemo ko abunganira ababuze ababo bahabwa iryo zina kubera uburyo ikirego bakurikiranye kidasanzwe.

Ibitero byo muri Nzeri 2001 byahitanye abasaga ibihumbi bitatu muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza