Ikigo ‘Emergent BioSolutions’ cyakoze uru rukingo, cyatangaje kuri uyu wa Kane ko US FDA yemeje ko rwatangwa aho ubushita bw’inkende bwibasiye abantu.
Hashize igihe gito Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaje ko Ubushita bw’Inkende ari icyorezo gihangayikishije Isi n’ubwo ibice cyibasiwe cyane ari ibya Afurika, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye.
Emergent BioSolutions’ yari yasabye OMS kwemeza ikoreshwa ry’urukingo rwayo mu guhangana n’Ubushita bw’Inkende ndetse yemera guhita iha RDC n’ibindi bihugu nka Kenya, u Rwanda, u Burundi na Uganda impano y’inkingo ibihumbi 50 hagamijwe guca intege ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC) cyavuze ko ingaruka z’urukingo rwa ACAM2000 ku buzima bw’uruhawe zifite ubukana buke cyane ugereranyije n’urwa Bavarian Nordic A/S na Jynneos rwemejwe muri Amerika ko rwakoreshwa mu guhangana na smallpox ndetse n’ubushita bw’inkende.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!