USA: FBI yatangiye iperereza ku bantu bahungabanyije umutekano w’abashyigikiye Joe Biden

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) birimo gukora iperereza ku bantu bahungabanyije umutekano w’itsinda ry’abari mu bikorwa byo kwamamaza Joe Biden.

Umuvugizi wa FBI yatangaje ko abakoze igikorwa cyo guhagarika Bisi (Bus) yari itwaye abantu bagiye kwamamaza Joe Biden bagahungabanya umutekano wabo barimo gukorwaho iperereza.

Ibi byabereye i Texas kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka ya bisi yari ivuye i San Antonio ijya ahitwa Austin mu bikorwa byo kwamamaza Joe Biden yitambitswe n’abantu bari mu modoka ntoya nyinshi bafite amabendera ariho amazina ya Donald Trump.

Amashusho y’iki gikorwa aragaragaza imodoka nyinshi zizengurutse iyo bisi nini, uko imodoka yari itwaye abashyigikiye Biden yakomezaga kugenda ni ko izo modoka na zo zagendaga ziyitanga imbere izindi ziyizenguruka kugeza ubwo urugendo rwamaze ibirometero 32 izo modoka zitaraha agahenge iyo bisi ngo igende mu mudendezo.

Abashyigikiye Joe Biden bavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije gukoresha impanuka imodoka yabo kuko ngo bayitambikaha bashaka ko irenga umuhanda. Icyo gihe ngo bisi yari igiye kurenga umuhanda ariko ngo nta muntu wakomerekeye muri icyo gikorwa.

Abari bari muri iyo modoka ngo bahise bahamagara inzego z’umutekano zirabaherekeza zibageza aho bari bagiye.

Ku wa Gatandatu, Perezida Donald Trump yashyize kuri twitter ye amashusho y’abo bantu bagerageje guhungabanya umutekano w’abashyigikiye Joe Biden maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nkunda Texas”.

CNN yatangaje ko kuri iki cyumweru ubwo Trump yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza nabwo yabigarutseho avuga ko abarwanashyaka be batari bagamije guhungabanya umutekano ahubwo ngo bari barinze iyo modoka.

Yagize ati "Mwabonye uburyo abantu bacu ari beza? Murabizi, ejobundi barinze imodoka ye kuko ari abantu beza.”

Joe Biden we yabwiye abanyamakuru ati “Ibintu nka biriya ntibyigeze bibaho. Nta muperezida twigeze tugira utekereza ko ibintu nka biriya ari byiza.”

Joe Biden yavuze ko bitangaje kubona Donald Trump avuga ko guhungabanya umutekano w'abamushyigikiye ari igikorwa cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .