Mu buryo rusange umuntu avukana igitsina gabo cyangwa gore, ariko hari abantu bigera nyuma akagihinduza bitewe n’uko yiyumva ku buryo ugiye mu nyandiko y’amavuko usanga yaravutse afite igitsina gabo, ariko akaba asigaye yitwa umugore.
Donald Trump ubwo yari mu nama ya AmericaFest muri Leta ya Arizona yatangaje ko akigera ku butegetsi azasinya amateka arimo arandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana bakebwa bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro yabo.
Ati “Nzasinya amateka ashyira iherezo ku gukata bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina y’abana, yirukana abihinduje igitsina mu gisirikare ndetse abakumira mu kugera mu mashuri y’ibanze, abanza n’ayisumbuye.”
Trump yasaga n’ugaruka kuri politike ze zahinduwe ku butegetsi bwa Joe Biden wamusimbuye, avuga ko n’abakinnyi b’abagore bihinduje igitsina bazahagarikwa kwitabira imikino itandukanye.
Ati “Bizaba ari politike izwi ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibitsina bibiri gusa, igitsina gabo n’igitsina gore.”
Russia Television yanditse ko mu 2018 Donald Trump yari yashyizeho amategeko abuza abihinduje igitsina kwinjira mu gisirikare ariko abari basanzwe bagumishwa mu myanya bari barimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!