Trump watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo 2024 azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025, ibirori bizabera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere yabajijwe niba yaratumiye Perezida Zelensky mu muhango w’irahira rye, ashimangira ko atamutumiye.
Ati “Oya ntabwo namutumiye. Niba ashaka kuza, nta kibazo nifuza ko yazaza.”
Amerika ni cyo gihugu cyahaye Ukraine inkunga nyinshi haba mu by’intwaro n’amafaranga kuva intambara n’u Burusiya yatangira. Trump yigeze gutangaza ko mu masaha 24 ya mbere ari ku butegetsi azahita yumvikanisha impande zombi zigahagarika intambara igiye kumara imyaka itatu.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byanditse ko Trump yatumiye Perezida w’u Bushinwa mu muhango w’irahira rye, ariko ntibiramenyekana niba azawitabira.
Amakuru avuga ko Ambasaderi w’u Bushinwa muri Amerika ari we ushobora kuzitabira ibi birori.
Hagati aho, ibiro bya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya nta butumire bwo kwitabira irahira rya Trump byigeze byakira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!