USA: Depite Ilhan Omar arashaka gutangiza iyeguzwa rya Trump

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika ukomoka muri Somalia, akaba n’umudepite uhagarariye leta ya Minnesota mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Ilhan Omar, yavuze ko ari gukusanya impapuro zo kweguza Perezida Donald Trump nyuma y’uko abamushyigikiye bateye Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe.

Uyu mudepite ubarizwa mu ishyaka ry’aba- démocrates yabyanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Ndi gukusanya impapuro zo kumweguza, Donald J.Trump agomba kweguzwa n’inteko y’abadepite, abagize sena bakamukuraho. Ntabwo twamwerera ko aguma mu biro. Tugomba kurinda igihugu cyacu, tugashyira mu bikorwa ibyo twarahiriye.”

Ibi bije nyuma yuko Perezida Trump abwiye abamushyigikiye ko bakwiriye kwigaragambya bakamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo yatsinzwe na Joe Biden.

Abashyigikiye Trump nabo ntibigeze bazuyaza bigabije inyubako z’Inteko Ishinga Amategeko kuwa Gatatu, binjirana abapolisi bashinzwe kuyirindira umutekano maze bateza akajagari mu nteko.

Bivugwa ko iyi myigaragambyo yahitanye byibura abantu bane, abandi benshi barakomereka. Ni ibintu byarakaje Perezida watowe Joe Biden maze abyita ‘kwigomeka ku butegetsi.’

Si ubwa mbere kandi Trump asabiwe kweguzwa, kuko no mu Ukuboza umwaka wa 2019, Abadepite baramweguza ariko bigeze muri Sena biteshwa agaciro kuko ishyaka ry’aba-républicains ari naryo Trump akomokamo ariryo ryari rifite ubwiganze.

Amashyaka yombi kuri ubu afite abasenateri bangana, bikaba biha amahirwe abo mu ishyaka ry-aba- démocrates, Ilhan Omar akomokamo kuba icyemezo bashyigikira cyahita mu buryo bworoshye.

Icyakora icyifuzo cya Ilhan cyo kweguza Trump gihabwa amahirwe make kuko n’ubundi asigaje iminsi mike dore ko azatanga ubutegetsi tariki 20 Mutarama 2021.

Ilhan Omar yavuze ko agiye gukusanya inyandiko zikubiyemo ikirego cyo kweguza Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .