00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIA yahagaritse gusangiza Ukraine amakuru y’ubutasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2025 saa 08:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) cyatangaje ko cyahagaritse imikoranire no gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine kugeza igihe Perezida Volodymir Zelensky azemerera ibiganiro bigamije amahoro.

Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, yabwiye Fox Business ko Perezida Donald Trump yasabye ko uru rwego ruhagarika gukorana na Ukraine kugira ngo barebe niba iki gihugu cyiteguye kunoza imikoranire yatuma intambara nu Burusiya ihagarara.

Ati “Ikibazo Perezida Trump yibaza mu by’ukuri ni niba Zelensky yiteguye kujya mu biganiro by’amahoro.”

CIA yahagaritse gukorana na Ukraine nyuma y’igihe gito Amerika itangaje ko yahagaritse inkunga za gisirikare yageneraga iki gihugu, byose biturutse ku ntonganya zabaye hagati ya Perezida Zelensky na Trump muri White House ku wa 28 Gashyantare 2025.

Amerika ivuga ko Perezida Zelensky azongera kwemererwa kugera muri White House ari uko yemeye guhita ahagarika intambara.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko kuva Ukraine itakibona amakuru y’ubutasi bwa Amerika yagowe no kongera kugaba ibitero mu Burusiya ndetse ngo hari n’ibindi bihugu biri mu murongo umwe na Amerika byabujijwe kuyisangiza amakuru y’ubutasi bwabyo.

The New York Times iherutse kwandika ko Trump agihagarika inkunga ya gisirikare ihabwa Ukraine byatumye hari miliyari 1$ yari kugura intwaro iburizwamo.

U Burusiya bwavuze ko izi nkunga zikomeje guhagarikwa wenda Ukraine yakwemera inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Ku rundi ruhande Amerika na yo ishyize imbere amasezerano ayemerera gucukura umutungo kamere muri Ukraine, afatwa nk’ubwishyu bw’inkunga ya gisirikare yose iki gihugu cyakiriye.

Amerika yahagaritse gusangira amakuru y'ubutasi na Ukraine ihanganye n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .