Ibijyanye n’uyu mugambi w’u Bushinwa byagarutsweho mu biganiro byahuje inzego z’iperereza za Amerika kuri uyu wa Gatatu.
Umuyobozi mu biro bishinzwe iperereza muri Amerika, William Evanina, yavuze ko batahuye ko u Bushinwa buri kwiyegereza abantu ba hafi y’ubutegetsi bwa Biden, kandi ko bubikora ku kigero cyo hejuru.
Yagize ati “Twabonye kandi ukwiyongera kwateguwe kandi turacyeka u Bushinwa ubu buzongera gushyiraho gahunda zigamije kwigarurira ubutegetsi bushya bwa Biden.”
Uyu mugambi wo kuba u Bushinwa bushaka kwigarurira ubutegetsi bwa Biden, inzego z’ubutasi ziwushingira ku kuba mu minsi ishize ngo zarataye muri yombi abashakashatsi b’Abashinwa ariko bakorwaho iperereza bagasanga hari aho bahuriye n’igisirikare cy’igihugu cyabo.
Nyuma yo gufata aba bashakashatsi batandatu, izi nzego z’iperereza ngo zakiriye amakuru yerekana ko hari abandi basaga 1000 nabo bafite aho bahuriye n’Igisirikare cy’u Bushinwa bahise afata indege ibakura muri Amerika.
Inzego z’Ubutasi za Amerika zatangaje kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko u Bushinwa bwagerageje kwinjira mu mugambi wa Amerika wo gukora urukingo rwa Covid-19 ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!