Ni icyemezo cyari gitegerejewe na benshi nyuma y’iminsi Perezida Donald Trump avuga ko atemera ibyavuye mu matora, kuko ngo habayemo uburiganya.
Biden yatsinze ku majwi 306 y’abatora mu gihe Trump bari bahanganye yagize amajwi 232.
Associated Press yatangaje ko nta cyahindutse mu byo abaturage ba buri Leta bagiye batora n’ibyo ababahagarariye muri Electoral college batoye.
Abagize aka kanama uko ari 538 (buri Leta igira umubare w’abayihagararira, udashobora kujya munsi ya batatu) barongera bagatora by’umuhango ubundi bagasinya impapuro zemeza ko uwatowe ari we watsinze koko, ubundi zikoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Mu majwi asanzwe y’abaturage, Biden yarushije Trump amajwi agera kuri miliyoni zirindwi.
Biden yavuze ko ari intsinzi ikomeye kuri we ndetse n’umuhate w’igihugu cye wo kubahiriza amategeko na demokarasi. Yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose baba abamutoye n’abatamutoye, ashyira imbere kuzahura ubukungu no kurwanya Coronavirus.
Ntabwo Trump yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’abagize Electoral College gusa hashize iminsi avuga ko ababajwe n’uburyo Amerika igiye kuyoborwa n’umuyobozi utaratowe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!