USA: Bamwe mu bapolisi bahisemo gufatana urunana n’abigaragambya (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Kamena 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamwe mu ba Polisi batangiye kwifatanya n’abamaze icyumweru bigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd, mu rwego rwo kubereka ko barikumwe kandi ko badashyigikiye ibyakozwe na mugenzi wabo.

Ku wa 25 Gicurasi muri Leta ya Minnesota mu Mujyi wa Minneapolis, nibwo umupolisi witwa Derek Chauvin yishe umwirabura witwa George Floyd, nyuma yo kumutsikamira ku ijosi, akaza kwitaba Imana nyuma.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza uyu mu Polisi muri iki gikorwa kigayitse, yazamuye uburakari bwa benshi maze bakwira mu mihanda yo mu mijyi ya Anchorage, Phoenix, New Orleans, Boston, Minneapolis, Baltimore na Kansas, aho bari kwigaragambya bagaragaza ko ibyakozwe na Chauvin bidakwiye ari nako basaba ko Floyd ahabwa ubutabera.

Uretse iyi mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kuberamo imyigaragambyo, mu minsi ishize iherutse no kwaguka igera no mu bindi bihugu birimo u Budage, u Bwongereza na Espagne.

Bitewe n’amagambo n’uburakari by’abigaragambya, bamwe mu ba Polisi bahisemo kubereka ko bari kumwe, ibi bakabikora bapfukama mu rwego rwo guha icyubahiro Floyd, bahobera abigaragambya ndetse abandi bagahitamo kujya mu gikundi cy’abigaragambya bagafatana urunana.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika si ubwa mbere umupolisi avuzweho kugirira nabi umuturage ntabiryozwe, kuko ubushakashatsi bwakozwe ku bugizi bwa nabi bwa Polisi ya Amerika muri raporo yitwa “Mapping Police Violence”, bwagaragaje ko 99% by’ibikorwa by’ubwicanyi bya Polisi ya Amerika kuva mu 2014 kugera mu 2019, ababigizemo uruhare batize bakurikiranwa ngo babihanirwe cyangwa ngo bahamwe n’icyaha.

Gusa ukurikiranweho kwica Floyd we yatawe muri yombi.

Iyo raporo ikubiyemo amakuru yatanzwe n’inzego z’ubutabera muri Leta za Amerika, yerekana kandi ko umubare w’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abapolisi, wagiye uzamuka buhoro buhoro kuva mu 2013 kugera mu 2019 aho nko mu 2014, abantu 1050 bishwe, byagera mu 2018 umubare ukiyongera bakagera ku 1143.

Polisi yunze ubumwe n'abigaragambya
Abapolisi bari gufatanya n'abaturage mu rugendo rwo kwamagana akarengane kakorewe George
Umwe mu bigaragambya ahana ikiganza n'umupolisi
Umuyobozi w'ishami rya polisi rikorera New York, Terrence Monahan ahobera umwe mu bari kwigaragambya
Umuyobozi wa Polisi muri Denver, Paul Pazen afatanye urunana n'abigaragambya
Umupolisi ahobera umwe mu bari kwigaragambya
Abapolisi bo mu mujyi wa Atlanta bapfukamye imbere y'abigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .