USA: Amatora ya 2020 yagaragajwe nk’aya mbere atekanye mu mateka y’igihugu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe gukurikirana umutekano w’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangaje ko ay’uyu mwaka y’Umukuru w’Igihugu ariyo yabayemo umutekano mu mateka ya Amerika, rwamagana ibirego bya Trump by’uko yagaragayemo uburiganya bukomeye.

Komite y’uru rwego yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari ijwi ryasibwe cyangwa se iryabuze yewe n’iryahinduwe mu buryo ubwo aribwo bwose muri aya matora ya Perezida wa Repubulika.

Trump ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko hari ibimenyetso bigaragaza ko amajwi ye arenga miliyoni 2.7 yasibwe. Ni mu gihe Joe Biden ariwe watangajwe nk’uwatsinze nubwo intsinzi ye itaremezwa n’inkiko.

Ishami ryo muri Minisiteri y’Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’uburyo bukoreshwa mu matora ya Amerika, naryo ryavuze ku matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo.

Komite yaryo ishinzwe ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, CISA, yavuze ko mu gihe hari ibirego byinshi bidafite ishingiro n’andi makuru menshi adahuye n’ukuri, yijeje abaturage ko ifitiye icyizere gihagije inzego zishinzwe umutekano n’ubusugire mu by’amatora, bityo ko n’abaturage bakwiriye kukigira.

Amatora yo muri Amerika uyu mwaka yagaragajwe nk'aya mbere yabayeho mu mateka y'igihugu atekanye
Trump akomeje gutsimbarara avuga ko ariwe watsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .