Nyuma yo kugezwa kuri urwo rugo, hashize umwanya munini baza kuhakurwa n’umuryango wita ku bibazo by’abimukira, bajya gucumbikirwa mu rusengero ruri hafi aho.
Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yatangiye kohereza abimukira mu bice bitandukanye by’igihugu guhera muri Mata nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku buyobozi bwa Biden, kugira ngo bufate ingamba zikomeye zo gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano ku mipaka.
Inzu zisanzwe zakira abimukira muri Leta ya Texas, zaruzuye, ku buryo ntaho umuntu yabona akinga umusaya. Ni yo mpamvu abayobozi bafashe gahunda yo kujya babohereza mu zindi leta.
Hari ikigereranyo giherutse gukorwa na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ko nibura ku munsi hashobora kwakirwa abimukira bari hagati ya 9000 na 15000.
Aba bimukira bakomeje kwiyongera nyuma y’uko Amerika ifashe umwanzuro wo gufunga imiryango ikagabanya abo yakiraga binyuze muri gahunda yiswe “Title 42” iha Guverinoma uburenganzira bwo kwirukana mu gihugu abinjiye badafite ibyangombwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!