Raporo ya Everytown yagaragaje ko umwaka wa 2023/2024 ari uwa kabiri wagaragayemo ibikorwa byo kurasira abantu ku mashuri ugereranyije n’imyaka irenga 10 hakusanywa ayo makuru.
Umwaka w’amashuri wa 2021/2022, ubwo abana bari bavuye mu gihe cya guma mu rugo nyuma ya Covid-19 ni bwo habayeho ibikorwa byinshi by’urugomo rukoreshejwe imbunda ku mashuri.
Abashakashatsi bagendeye ku nkuru zanditswe ku bikorwa by’ubwicanyi cyangwa urugomo rwifashishijwe imbunda byakorewe ku mashuri muri Amerika, basanze byarakozwe inshuro 114.
David Riedman wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, yavuze ko icyatumye ibi bikorwa byiyongera ari uko gutunga imbunda byoroshye, ariko abandi bakavuga ko amashuri adafite uburyo buhamye bwo gucunga umutekano, hamwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bigenda birushaho kuzamuka cyane mu rubyiruko.
People’s Daily yanditse ko byagaragaye ko kuba ku mashuri hagaragara cyane imbunda, bituma abana bashobora kugwa mu byago byo kuraswa.
Amerika nicyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage batunze imbunda nyinshi kurusha iziri mu basirikare bacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!