USA: Abanyarwanda basabwe kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika na Canada, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ko abanyarwanda bari muri diaspora by’umwihariko urubyiruko, bakwiye gusigasira umuco w’u Rwanda aho bari hose.

Yavuze ko urubyiruko ruri mu mahanga rukwiye kwigira ku mateka y’intwari zitangiye u Rwanda, bagakomeza gusigasira ibyakozwe bituma rukomeza kuba igihugu cyubashywe ku Isi yose.

Mu kiganiro yahaye One Nation Radio agaruka ku munsi w’intwari, Brig Gen Nyakarundi yavuze ko ubutwari bwaranze abanyarwanda byatangiye mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma.

Yavuze ko tariki ya 1 Gashyantare ari umunsi wahariwe intwari no kuzirikana ubutwari bwazo, ariko ukaba n’umwanya wo gukora ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere igihugu, abantu bakibuka ariko bagafata n’ingamba zo kubisigasira no kubiteza imbere.

Ati “U Rwanda rwagiye rutabarwa n’abana barwo babonaga ko ikintu ari kibi bakakirwanya, urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu Ukwakira 1990 kandi abenshi mu barutangije bari urubyiruko. Nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko urubyiruko rurasabwa gukomeza kurinda no gusigasira ibyagezweho no gukomeza kuba ku isonga mu kubaka igihugu cyabo”.

Brig. Gen. Nyakarundi yibukije urubyiruko by’umwihariko abari muri Diaspora guhaha ibyiza ariko imico mibi bakayireka, kandi bakagira umuco wo kwitabira Itorero ry’igihugu kuko ari ho bahurira n’abandi bari mu Rwanda bakaganira indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ni ugukomeza bakaba intangarugero aho bari bakaba ba ambasaderi b’u Rwanda, ntabwo ambasaderi umwe muri amerika yajya muri leta zose 50 ariko buri munyarwanda aho ari akwiye kuba ambasaderi w’u Rwanda.”

Muri Rwanda Day ya 2013 yabereye i Toronto, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ruri muri diaspora ko basabwa guhaha ibifitiye igihugu akamaro ibibi bakabireka.

Brig. Gen Nyakarundi yasabye abanyarwanda baba muri Diaspora kuba ba ambasaderi beza b'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza