Ni urukozasoni kuri Amerika - Joe Biden avuga ku "cyorezo" cy’ubwicanyi hifashishijwe imbunda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Mata 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Umuntu witwaje imbunda yateye inyubako yohererezwamo ibicuruzwa n’ubutumwa mu Mujyi wa Indiana ho muri Leta ya Indianapolis, arasa abo yahasanze maze umunani muri bo barapfa abandi barindwi barakomereka.

BBC yatangaje ko ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira uwa Gatanu,ubwo uwo mugabo utaramenyekana yaje agaparika imodoka imbere y’iyo nyubako, asohokamo ahita arasa abo asanze hanze n’imbere y’iyo nyubako ntacyo avuganye nabo.

Polisi yo muri iyo Leta yatangaje ko mu minota mike uwagabye igitero yahise yirasa mbere y’uko ihagera, isanga yapfiriye imbere mu nyubako.

Yasobanuye ko kugeza ubu icyateye iryo rasa kitaramenyekana kandi nta n’ikiri gukekwa, gusa “iperereza riracyakomeje”.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iryo rasa, avuga ko ari ibintu bigomba kurwanywa.

Yagize ati “Dushobora kandi tugomba gukora byinshi kugira ngo turinde ubuzima. Imana ihe umugisha bariya Banyamerika umunani baburiye ubuzima bwabo mu irasa ryabereye muri Indianapolis n’abo bakundaga, ndetse turasengera abahakomerekeye ngo barware ubukira.”
Iri ni irasa ry’abantu benshi rya gatatu ribaye muri iyi Leta muri uyu mwaka; aho irya mbere muri Mutarama ryahitanye batanu, naho iryabaye muri Werurwe rihitana bane.

Imibare yerekana ko muri uyu mwaka abantu 12.395 bamaze kugwa mu bwicanyi bugizwemo uruhare n’imbunda, burimo irasa rya benshi ryakozwe inshuro 147. Ni mu gihe mu mwaka ushize hapfuye 43.549, harimo irasa rya benshi ryakozwe inshuro 610.

Ni urukozasoni kuri Amerika

Perezida Biden mu Cyumweru gishize yakomoje ku irasa rikomeje kwiyongera muri Amerika rigahitana ubuzima bwa benshi. Ni ubwa mbere yari abigarutseho kuva yajya ku butegetsi, ashyiraho ingamba zo gukumira ubwo bwicanyi bukoreshwa imbunda buri kuba mu gihugu cye.

CNN yatangaje ko iryo rasa ryaraye ribaye ryari irya 45 muri Amerika kuva ku wa 16 Werurwe uyu mwaka.

Ni mu gihe habarurwa ko 73% by’iimfu z’Abanyamerika bapfuye mu 2019 zari zifite aho zihuriye n’imbunda. Igurwa ryazo naryo riri hejuru kuko nko mu 2020 haguzwe izisaga miliyoni 23, ibarurishamibare rikaba ryerekana ko mu Banyamerika 100 hari imbunda 120,5.

Perezida Biden yavuze ko “ubwicanyi bukoreshwa imbunda bumaze kuba icyorezo muri icyo gihugu, ndetse biteye ikimwaro mu ruhando mpuzamahanga.”

Yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu “itanga ibitekerezo byinshi n’amasengesho” ariko ntirashyiraho “itegeko ryafasha kugabanya ibikorwa by’urugomo bikoreshwa imbunda”.

Yakomeje ati “Amasengesho yakozwe arahagije, [ubu] ni igihe cy’uko hagira igikorwa.”

Leta zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bifatwa nk’ibyateye imbere ndetse by’ibihangange mu Isi ariko bikirangwamo ubwicanyi bwa hato na hatu akenshi buturuka ku irasana.

Umuntu utamenyekanye yarashe abantu umunani barapfa, abandi barindwi arabakomeretsa maze na we ahita yirasa (Ifoto: The Times of Israel)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .