Iyi nkubi y’umuyaga yiswe ‘Helene’, imaze kwangiza byinshi birimo n’ibikorwaremezo , kugeza ubwo abasaga miliyoni 2.6 nta muriro w’amashanyarazi bafite.
Ikigo Moody’s Analytics cyatangaje ko nibura ibimaze kwangizwa n’iyo mvura ivanze n’umuyaga, bibarirwa agaciro ka miliyari ziri hagati ya $15 na miliyari $26.
Leta zibasiwe cyane zirimo Alabama, Florida, Georgia, North Carolina na South Carolina.
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Joe Biden yatangaje ko igihugu cyahuye n’isanganya rikomeye, yizeza ko bari gukora ibishoboka byose ngo batabare abari mu kaga.
Ni imvura yagwanye ubukana bukabije irimo n’umuyaga udasanzwe, ufite umuvuduko wa kilometero 140 ku isaha.
Ibikorwa byinshi byafunze imiryango nk’amashuri n’amavuriro, inzu, imihanda n’ibindi birasenyuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!