USA: Abantu 14 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga muri Louisiana na Texas

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 29 Kanama 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera kuri 14 byemejwe ko ari bob amaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga yahawe izina rya Laura, muri Leta zo mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abantu icumi bapfuye ni abo muri Louisiana naho bane bakaba abo muri Texas.

Inkubi y’umuyaga Laura yari kuri 150mph (240km/h) yateje iyangirika ry’ibintu byinshi birimo inzu, ikupa umuriro w’amashanyarazi mu ngo zirenga ibihumbi 500 ndetse bimwe mu binyabutabire mu nganda birashya.

Guverineri wa Louisiana, John Bel Edwards, yasabye Leta zunze Ubumwe za Amerika gutanga ubufasha bwo kugoboka abashegeshwe n’uyu muyaga.

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Perezida Trump asura ziriya leta ebyiri agahura n’abaturage bagizweho ingaruka n’uyu muyaga.

Umuryango w’abakorerabushake ba Croix-Rouge watangaje ko inzu 8000 ari zo zangiritse muri Louisiana na Texas. Muri Haiti naho hamaze iminsi hibasiwe n’inkubi z’umuyaga zizwi nka Marco na Laura, umubare w’abahitanywe n’ibyo biza ukaba ugeze kuri 31.

Abantu 14 nibo bamaze kwicwa n'inkubi y'umuyaga muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .