Abadepite ba EALA bamaze amezi ane badahembwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, basabye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango gukurikirana ikibazo cy’ibihugu bidatanga imisanzu, bigatuma ibikorwa byawo bidindira.

Ni igikorwa kibayeho mu gihe bimwe mu bikorwa by’umuryango bikomeje gusubikwa kubera kubura amikoro, ndetse n’abadepite ba EALA kimwe n’abandi bakozi baberewemo inyenda. Hari amakuru ko bamaze amezi ane badahabwa ibyo bagenerwa, nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje.

Ku wa Mbere nibwo iyi nteko yashyigikiye ubusabe bwa depite Abdikadir Aden, bwo gusaba inama y’abaminisitiri kugeza ku bakuru b’ibihugu ikibazo cy’abanyamuryango batinda gutanga imisanzu yabo mu muryango.

Aden yavuze ko kugeza ku wa 10 Kamena 2020, ibihugu hafi ya byose byari birimo ibirarane mu misanzu. Sudani y’Epfo niyo iri imbere n’ibirarane bya $27.803.700, u Burundi bufitemo $15.089.355; Tanzania ifitemo $4.201.845; u Rwanda rufitemo $2.788.429; Uganda ni $1.598.670 naho Kenya ni $1.975.

Aden yavuze ko amategeko agena ko ayo mafaranga atangira kubarwa guhera ku wa 1 Nyakanga buri mwaka, akaba agomba kwishyurwa bitarenze ibyumweru bitatandatu bya mbere by’umwaka, ariko hari ibihugu bigira ibirarane byinjira no mu yindi myaka ikurikiye.

Aden yavuze ko hari bimwe mu bikorwa by’umuryango byadindiye kubera kubura ubushobozi mu mafaranga, mu gihe bitewe n’ingorane za COVID-19, ubukenerwe bw’amafaranga burushaho kwiyongera.

Ubwo haburaga iminsi ibiri gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari ugere ku musozo, inama y’abaminisitiri ya EAC yari itaremeza ingengo y’imari y’umwaka mushya watangiye kuri uyu wa Mbere.

Dr Abdulla Makame yavuze ko bimwe mu bikorwa by’umuryango byabuze amafaranga ngo bibashe gukorwa, ku buryo bitangiye kumenyerwa ko hari ibikorwa byinshi biba bigomba guhagarika kubera ko habuze amafaranga.

Depite Florence Jematia we yongeyeho ko EALA nayo yakomeje imirimo nubwo yari ifite ikibazo cy’amikoro.

Abadepite bagiye banahuriza ku kwibaza ku hazaza h’umuryango, kubera kunanirwa gushyiraho uburyo buhamye bwo gushaka ubushobozi ukoresha, mu gihe indi miryango nka AU na ECOWAS ikomeje gutera intambwe muri iyo gahunda.

Depite Ndangiza Fatuma yagize ati “Mureke twigire kuri AU ku bijyanye no gushaka ubushobozi mu buryo burambye kugira ngo umuryango ubashe kujya ku murongo.”

Jean Marie Muhirwa we yavuze ko u Burundi bufite ubushake bwo kwishyura imisanzu butaratanga, ariko asaba ko habaho ubumwe muri iki kibazo cyugarije umuryango.

Yashimangiye ko inama y’abaminisitiri ikwiye kunyuza iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi, kugira ngo ikibazo cy’itinda ry’imisanzu kirangire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh, ari nawe uyoboye inama y’abaminisitiri b’umuryango muri uyu mwaka, yavuze ko mu cyumweru gitaha hateganyijwe inama y’abaminisitiri, igomba kuvugutira umuti iki kibazo, hagakemurwa ikibazo cy’imyenda iberewemo abadepite ba EALA kimwe n’abandi bakozi.

Ingengo y'imari ikomeje gutuma ibikorwa bimwe bisubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .