Guhagarika abo bakozi bije nyuma y’umunsi umwe Perezida Donald Trump ategetse ko hagabanywa ingengo y’imari Leta yahaga ibigo byayo by’itangazamakuru harimo U.S. Agency for Global Media ari yo bibarizwamo VOA.
Abo bakozi bashyizwe mu kiruhuko cy’akazi ku itariki 15 Werurwe 2025 barimo abanyamakuru n’abandi bakora mu ngeri zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa VOA, Michael Abramowitz, yavuze ko icyo cyemezo gikoma mu nkokora bikomeye imikorere y’icyo gitangazamkuru ku Isi kuko hafi y’abakozi bose bashyizwe mu kiruhuko.
Yongeyeho ko yababajwe cyane n’uko kuva mu myaka 83 icyo gitangazamakuru cyari kimaze, ari ubwa mbere gicekekeshejwe.
Ni icyemezo kizagira ingaruka ku makuru yatangazwaga mu ndimi hafi 50 VOA yakoragamo ku Isi, by’umwihariko gukomeza gukorera mu bihugu birimo ubuyobozi budaha ubwisanzure itangazamakuru.
Ihagarikwa ry’igice kinini cy’ingengo y’imari ya Amerika ku bigo byayo by’itangazamakuru byahagaritse inkunga yose icyo gihugu cyateraga amaradiyo abiri harimo Radio Liberty yumvikana mu Burasirazuba bw’u Burayi mu bihugu birimo u Burusiya na Ukraine na Radio Free Asia yumvikana mu Bushinwa na Koreya ya Ruguru.
Ijwi rya Amerika yashinzwe mu 1942 ifite intego nyamukuru yo kurwanya icengezamatwara y’Abanazi kuri ubu amakuru yayo akaba agera ku bantu miliyoni 360 ku Isi buri cyumweru.
Ni mu gihe ibiro ntaramakuru bya U.S. Agency for Global Media byo bikoresha abakozi babarirwa mu 3.500 ndetse mu 2024 byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 886 $.
Nubwo igabanywa ry’amafaraga yajyaga mu bitangazamakuru bya Leta ya Amerika ubuyobozi bugaragaza ko ari ukurengera imari ya Leta yajyaga mu bintu bitari ngombwa, bivugwa ko biragira ingaruka zikomeye ku gukwirakwiza gahunda za Amerika ku Isi aho nka Radio Liberty yamaze gutangaza ko ibyo ari nk’impano ikomeye ku banzi ba Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!