USA: Abakerarugendo bo mu bihugu birimo Congo n’u Burundi bagiye kujya bishyuzwa ingwate

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere bwashyizeho amabwiriza y’agateganyo areba abakerarugendo n’abakora ingendo z’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bazajya basabwa kubanza kwishyura ingwate y’amadolari agera ku bihumbi 15.

Ku rutonde rw’ibihugu abantu babyo bazajya basabwa ayo mafaranga, ku isonga hariho ibyo muri Afurika nka RDC, u Burundi, Liberia n’ibindi.

Iryo bwiriza rigamije guca intege abakerarugendo bo muri ibyo bihugu byakunze kugaragara ko basaba viza zibajyana muri Amerika bakamarayo igihe kirenze icyo bari bahawe.

Iryo bwiriza ry’igerageza rizatangira kubahirizwa guhera tariki 24 Ukuboza kugeza muri Kamena umwaka utaha. Amerika yizeye ko guca ayo mafaranga mbere yo kwaka viza, bizagabanya umubare w’abajyaga bayaka bagamije kuguma muri icyo gihugu.

Gukumira abimukira n’abanyamahanga bajya kuba muri Amerika, ni imwe mu myanzuro yakunze kuranga ubutegetsi bwa Donald Trump buri ku musozo. Uzamusimbura, Joe Biden yatangaje ko nagera ku butegetsi azahindura imwe mu myanzuro yagiye ifatwa n’uwamubanjirije cyane cyane ku bijyanye n’abimukira.

Iyi ngwate kugira ngo umuntu ahabwe viza izajya yakwa abantu bashaka kujya muri Amerika mu bikorwa by’ubukerarugendo cyangwa ubucuruzi, ariko baturuka mu bihugu byagaragayemo abantu batinda muri Amerika ku kigero kirenze 10 %. Amafaranga azajya yishyurwa ni ibihumbi bitanu by’amadolari, ibihumbi 10 na 15.

Ibihugu 24 nibyo byashyizwe kuri urwo rutonde birimo 15 byo muri Afurika birimo RDC, Liberia, Sudani, Tchad, Angola, Burundi, Djibouti na Eritrea. Mu bindi bihugu bya kure harimo Afghanistan, Bhutan, Iran, Syria, Laos na Yemen.

Ibwiriza rishya riteganya ko abashaka viza zo gutemberera muri Amerika baturuka mu bihugu byashyizwe ku rutonde, bazajya basabwa ingwate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .